Print

Nyarugenge: Umugabo yatawe muri yombi azira kwiyita Umujepe kugira ngo ahabwe serivisi yihuse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2020 Yasuwe: 4119

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2020, nibwo uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo gukora impanuka agasaba ubufasha avuga ko ari umusirikare urinda Umukuru w’Igihugu ufite ipeti rya kapiteni.

Ahagana saa kumi n’igice zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mutarama 2020 nibwo polisi yeretse itangazamakuru uyu mugabo.

Akigezwa imbere y’itangazamakuru yahakanye icyaha aregwa. Ati “Mu by’ukuri baranshinja ko navuze ko ndi umusirikare ariko ntabwo ariko bimeze. Njye navaga ku Gisenyi umuntu ansaba ko muha lifuti ambwira ko arinda Perezida ari kapiteni noneho tugeze kwa Rubangura agiye gusohoka afungura urugi bararugonga nibwo nahamagaye polisi ndayibibwira kugira ngo ize imfashe.”

Yakomeje avuga ko polisi ikihagera yahise imuta muri yombi imushinja ko yayihamagaye yiyitaga umurinzi w’umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP, Umutesi Marie Gorette, we yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo akimara kwiyita umusirikare urinda Perezida yashatse no kwiruka ariko abaturage bamubera ibamba baramufata.

Ati “ Yari atwaye imodoka yaje gukora impanuka ariko idakomeye biba ngombwa ko atabaza abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Yababwiye ko ari umusirikare ari ku rwego rwa kapiteni akaba ari mu mutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.”

CIP Umutesi yavuze ko uyu mugabo yiyitaga afande kugira ngo abantu bamuhe serivisi zihuse, ntibamugore kandi afite inshingano ziremereye mu rwego rurinda Umukuru w’igihugu.

Ubu yamaze gukorerwa idosiye yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha. RIB.