Print

Jose Mourinho yarakaje abakinnyi ba Tottenham kubera mugenzi wabo amereye nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2020 Yasuwe: 5125

Uyu mukinnyi waguzwe akayabo ka miliyoni 62 z’amapawundi mu mpeshyi avuye mu ikipe ya Lyon,ntari kumvikana na Jose Mourinho ndetse uyu mutoza akunda kumwibasira mu biganiro n’abanyamakuru ko atamubona iyo amukeneye.

Nyuma y’amezi 3 gusa ahawe akazi,Mourinho yatangiye gushwana n’abakinnyi ba Tottenham ariyo mpamvu ngo iyi kipe hari imikino myinshi yatsinzwe.

Abakinnyi ba Tottenham benshi ntibakunda uko Mourinho afata Ndombele ariyo mpamvu ngo batangiye kumusuzugura.

Nkuko bisanzwe kuri uyu mutoza,gushwana n’abakinnyi n’ibintu bimworohera cyane ariyo mpamvu no muri Tottenham byatangiye kumubaho.

Mu minsi ishize nibwo Mourinho yashwanye na myugariro we Rose bapfa ko yamwimye umwanya wo gukina gusa uyu munya Portugal yarabihakanye.

Mourinho amaze gutsinda imikino 6 muri 12 amaze gutoza Tottenham gusa amakuru aravuga ko ashobora kwirukanwa vuba kubera ko abakinnyi be barakaye bitewe nuko akomeje kwibasira Ndombele.

Abakinnyi ba Tottenham kandi ngo ntibishimiye uburyo bw’imikinire bwa Mourinho ubasaba gukina imipira miremire.


Ndombele ntabwo ameranye neza na Mourinho


Comments

[email protected] 24 January 2020

Uyu niwe Mourinho wa Nyawe,yasenye MANU nakurikizeho na Tottenham