Print

Mateke wateye inkunga RUDI-URUNANA mu gitero cy’I Musanze ntashaka ko Uganda igirana umubano mwiza n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2020 Yasuwe: 3017

Abinyujije kuri Twitter Mateke yagize ati “Naburiye bagenzi banjye ko nta kiza cyava mu gusinyana amasezerano na sekibi. Kumvikana ntibyakunze kuri Chamberlain mu w’1938 natwe ntibyakunda.Twarekuye abanyabyaha babo batwitura kuturasira abaturage nk’imbwa nicyo gihe cyo gusubiza kuri iyi myitwarire y’ubushotoranyi.”

Mateke yanditse ibi nyuma y’umunya Uganda uherutse kurasirwa mu Rwanda agerageza kwinjiza magendu,inzego zihinzwe umutekano zimuhagaritse ashaka kuzirwanya.

Ku wa 22 Mutarama 2020 nibwo umurambo w’uyu munya Uganda washyikirijwe igihugu cye.

Inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda zavuze ko uyu yarashwe nyuma yo kugerageza kurwanya inzego z’umutekano ubwo yarafashwe yinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda maze ahita ahasiga ubuzima.

Kuwa 13 Ukuboza 2019 ubwo hari ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda byo gusuzuma uko amasezerano yo Muri Angola yashyirwa mu bikorwa,Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ibitero byo mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira tariki 04 Ukwakira 2019 byagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa RUD-Urunana mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda byari bizwi na Uganda ahanini uyu Mateke kuko abarwanyi bafashwe mpiri babafatanye telefoni igendanwa, yarimo nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero.

Iyo nimero byagaragaye ko ari iya Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Mateke Philemon afitanye ubucuti n’abarwanyi ba RUDI Urunana by’umwihariko umuyobozi ushinzwe ibikorwa bidasanzwe muri uyu mutwe uzwi ku izina rya Governor ariko izina rye bwite rikaba ari Nshimiye bahorana mu mujyi wa Kisoro.