Print

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2020 Yasuwe: 3917

Mourinho waraye ananiwe gutsinda Southampton mu mukino wa FA Cup banganyijemo igitego 1-1 yavuze ko anenga ikipe ya Inter Milan n’ ubuyobozi bwe bwananiwe gukemura ikibazo cya Christian Eriksen hakiri kare bikarinda bigera mu minsi ya nyuma y’isoko.

Mourinho yanenze Inter Milan kubera igihe yifuje kugurira uyu mukinnyi wari ingirakamaro muri Tottenham ndetse n’abayobozi.

Yagize ati “Tottenham niyo ya nyuma ikwiriye kunengwa bwa nyuma kuri iki kibazo.Kuva nagera muri Tottenham,Eriksen yagaragaje ubunyamwuga buhambaye yaba kuri njye no ku ikipe.Ariko kugera taliki ya 25 Mutarama hakiri ikibazo nk’iki ntabwo ari byiza.”

Eriksen yamaze kumvikana na Inter Milan ndetse biravugwa ko kuri uyu wa mbere arasinya amasezerano.