Print

Umukecuru w’imyaka 80 yiyemeje gushyingiranwa n’umugabo arusha imyaka 45 avuga ko yatumye agarura ubusugi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2020 Yasuwe: 7199

Uyu mukecuru yavuze ko uyu musore bagiye kurushinga atamukundiye amafaranga atunze ahubwo ngo bombi urukundo rurabagurumanamo.

Mukecuru yavuze ko nyuma yo gutega indege akerekeza I Cairo agahura na Irbriham ngo yongeye kumva asubiranye ubusugi bwe.

Iris yabwiye abanyamakuru ko we n’uyu mugabo we bamaze amasaha atari make batera akabariro nyuma gato yo guhura ndetse ngo uburyohe babikuyemo bwatumye biyemeza guhita bashyingiranwa nyuma y’iminsi 4 gusa ngo bakubitana n’imbogamizi y’ibyangombwa.

Iris utuye ahitwa Weston-super-Mare muri UK yavuze ko ari kwitegura gusubira mu Misiri guhamya isezerano n’uyu muyisilamu.

Ati “Biratangaje.Numvise nongeye kuba isugi.Ntabwo byari byoroshye ariko byarimo urukundo cyane.uwahoze ari umugabo wanjye twatandukanye mu myaka 40 ishize yambwiye ko ntaryoshya imibonano mpuzabitsina ariko nabonye ko yibeshye.”

Uyu mukecuru ufite abana 2 barimo uw’imyaka 54 n’uwa 53 yavuze ko urukundo rwe n’uyu munyamisiri ari urw’ukuri.

Ati “Aramutse yarankundiye amafaranga yaba yaribeshye kuko ntunzwe n’imperekeza [pension].Yambwiye ko azabanza kunsinyira amasezerano y’umutungo wanjye kuko ashaka njye adashaka inzu ntunze.Namaze igihe nshimisha abantu nicyo gihe nanjye ngo mbane n’umugabo nakunze mbere y’uko mfa.”

Uyu mukecuru aba mu nzu y’ibihumbi 22 by’amapawundi ndetse ahabwa buri cyumweru amapawundi 200 y’imperekeza n’ayabafite ubumuga.

Uyu mugabo Mohamed ukomoka ahitwa Giza,yirukanwe ku kazi nyuma yo kugata agiye guhura n’uyu mukecuru yihebeye.Uyu mukecuru akigera mu Misiri yahanutse ku ngazi z’indege aravunika bituma amara iminsi 2 mu bitaro.

Aba bombi bamaramaje kubana aho uyu mukecuru yavuze ko ashaka kwimurira uyu mugabo we muri UK ariko ngo nibyanga azajya kubana na Mohamed mu Misiri.