Print

Umukecuru w’imyaka 60 yaguye mu irushanwa ryo kurya Keke yari yitabiriye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2020 Yasuwe: 3074

Bivugwa ko iki gicuri cyamufatiye muri iri rushanwa kuri hoteli ya Hervey Bay, Queensland, mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Australia ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

Abari muri iryo rushanwa bafashwe video barimo baratanguranwa kumara uyu mutsima wa keke umeze nk’iponji isize shokola.

Abatabazi bagerageje gutabara uyu mukecuru no kumuzanzamura akigwa hasi, ahita ajyanwa kwa muganga ariko nyuma aza guhwera.

Ababyiboneye bavuze ko uwo mugore yari yatsindagiye mu kanwa imwe muri izo keke igihe byagaragaraga ko ahuye n’ikibazo.

Video yagiye hanze yerekanye abateguye ibi birori muri iyi hoteli barimo batera imbaraga abarushanwa, bari bafite ibirahure by’amazi impande yabo, mbere y’uko iri bara rigwa.

Hoteli Beach House y’i Hervey Bay yashyize ubutumwa kuri facebook yihanganisha umuryango hamwe n’inshuti z’uyu mugore, utaravugwa izina kugeza ubu.

Bashimiye kandi abari mu irushanwa ukuntu "banyarutse kandi bakabyitwaramo bya kinyamwuga mu gihe ayo mahano yari amaze kuba".

Amarushanwa yo kurya arakunzwe cyane muri Australia by’umwihariko ku munsi mukuru wa Australia Day, umunsi w’ikiruhuko ubibutsa igihe abanyaburayi bageze muri Australia.

Abarushanwa kenshi batsindira ibihembo iyo bariye keke nyinshi, imigati ya pies, imigati irimo sosiso izwi nka hot dog cyangwa ibindi biryo, barya mu mwanya muto cyane.

Inkuru ya BBC