Print

Indege ya Gisirikare muri Uganda yakoze impanuka yatwaye ubuzima bw’abantu barimo Maj. Naome Karungi

Yanditwe na: Martin Munezero 29 January 2020 Yasuwe: 5706

Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi ndege yari mu myitozo ya gisirikare, ihanuka igeze mu gace ka Gomba nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byabitangaje.

Brig. Karemire ati: “Tubabajwe no kubamenyesha impanuka y’indege y’ingabo zirwanira mu kirere ya Jet Ranger. Yari mu myitozo, irimo abantu babiri bombi nta n’umwe warokotse.”

Chimp reports yatangaje amakuru ko mu basirikare babiri bapfuye, byemejwe ko harimo Maj. Naome Karungi, umugore rukumbi watwaraga bene ubu bwoko bw’indege mu gisirikare cya Uganda, akaba yari amaze imyaka 15 y’ubunararibonye.

Maj. Naome Karungi yaguye muri iyi mpanuka

Iperereza rikomeje gukorwa kugira hamenyekane icyateye iyi mpanuka.