Print

Arsenal yabonye myugariro mushya wo kuyifasha kugabanya ibitego byinshi yinjizwaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 2665

Ikipe ya Arsenal yari imerewe nabi mu bwugarizi kubera ba myugariro bayo barimo Sokratis,Mustafi na David Luiz,yabonye undi wo kubafasha witwa Pablo Mari waje atijwe mu gihe kingana n’amezi 6 ariko ashobora kuzagurwa mu mpeshyi ya 2020 niyitwara neza.

Arsenal yatanze miiyoni 4 z’amapawundi kugira ngo Flamengo ibatize Pablo Mari wahoze akina muri Manchester City ntahirwe.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yakiriye uyu musore kuwa Gatandatu aturutse muri Brazil we na technical director,Edu gusa yasabwe gusubira muri Flamengo kubera ko Arsenal yari ishaka guhindura ibyo bavuganye gusa yarabyanze birangira amakipe yombi yumvikanye.

Arsenal yasinyishije uwa mbere mu gihe Tottenham yasinyishije Lo Celso na Bergwijn mu gihe United yo iri hafi gusinyisha umunya Portugal witwa Bruno Fernandez.