Print

Azanira ubutunzi abakiranutsi-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 363

Nshuti ya NEMI,

Wari uziko hari imitungo n’imigisha byabikiwe abakiranutsi? hari imitungo izashyirwa mu biganza by’abantu bazayikoresha mu nyungu z’Imana.

Mu byanditswe bivuga ko Imana ishyiraho ingabo zayo zikajya ku rugamba kurwanirira abafite imitungo ,biva mu ntego ye.

Tekereza iyo Imana ifashe ingabo zayo zikajya kurwanya ingabo z’umwijima ndetse ikanavuga ngo:"mfashe ubu butunzi ndabukeneye ku bw’abana banjye ,nzafata ubu bucuruzi,n’ibitekerezo byabo byose kuko byanditseho amazina y’abana banjye ."

Nshuti Imana irimo irakurwanira urugamba idufitiye ibintu bitabarika igiye gushyira mu biganza by’abakiranutsi .

Urufunguzo ni ukuba uri mu
•itsinda ry’abakiranutsi,
•ubuzima bwawe bwubahisha Imana,
•ukomeze kwezwa mu mutima wawe,
•kuramo ibikuremereye byose ndetse n’ibyaha byose bigusubiza inyuma ,
•ukomeza kuguma mu kwizera no kubaho ukiranutse imbere y’Imana yagusezeranyije imibereho yo mu rwego rwo hejuru( ubukire)

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 WhatsApp


Comments

Mutumwinka Ruth 4 February 2020

Hallelujah Imana yacu ntahantu itagukura (habi) Ntanaho itakujana (heza) ihabwe icubahiro, God bless you