Print

Umugabo warihiye umukunzi we kaminuza yarize ayo kwarika nyuma yo kumubona atwite inda y’undi musore bigana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2020 Yasuwe: 8152

Uyu mugabo usanzwe ari umudozi yaririye arimara arihira uyu mukunzi we amashuri kugira ngo bazabane ari umuntu ukomeye gusa ibyishimo bye byakomwe mu nkokora no kubona uyu mukobwa atwite inda y’imvutsi yatewe n’undi muhungu bigana.

Uyu mudozi yakoraga iyo bwabaga ngo inyungu abonye yose ayishore kuri uyu mukobwa yari yarihebeye ariko byarangiye iby’urukundo bijemo ubuhemu bukabije.

Uyu mugabo ntiyigeze atangaza icyakurikiyeho nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi we banateganyaga kurushinga yamuteye umugongo agaterwa inda n’umusore bigana.


Comments

sezikeye 31 January 2020

Ngizo ingaruka z’ibyo basigaye babeshyana ngo bari mu rukundo.Mujya mwumva n’abiyahura kubera gucana inyuma.Ubusambanyi bugira ingaruka nyinshi,harimo n’ubwicanyi.Uriya wamuteye inda,ntabwo basezeranye.Ni ukwishimisha gusa baryamana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.