Print

Burundi: Imbonerakure zakubiswe n’abaturage nyuma yo gufatwa zimaze kwiba Butike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2020 Yasuwe: 2952

Aba basore 3 b’Imbonerakure barimo uwitwa Nkunzimana Pierre wiyise Ndakwica, Nsabimana Fabien na Nizigiye bafashwe mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu bafite ibikoresho bitandukanye bibye muri butike barabakubita babagira intere.

Abatangabuhamya bavuga ko izo nsoresore zafunzwe n’abaturage mu ijoro ryo kuwa Kane. Bati: “Twafashe icyemezo cyo kurara amarondo ngo dufate abajura. Ahagana saa saba z’ijoro nibwo twaguye gitumo izo Imbonerakure zari zivuye kwiba mu ngo eshanu.”

Amakuru agera kuri SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru,avuga ko polisi yahise itabara izi mbonerakure isanga abaturage barakaye batangiye kwihanira ijya kubafungira ku biro bya polisi mu ntara.

Izindi Mbonerakure zo muri Cibitoke zavuganye n’iki kinyamakuru zivuga ko icyaha ari gatozi kandi abo bafashwe bakwiye kubanza gufatwa nk’abaturage mbere yo kuba abayoboke ba CNDD-FDD.

Muri iyi Komini Rugombo hamaze iminsi havugwa ubujura bwa hato na hato.

Abaturage bo barasaba ababishinzwe ko abo basore bahanwa nk’uko amategeko abiteganya hatitawe ku cyo bari cyo.