Print

Amerika yahannye umutegetsi warwanyije abaryamana bahuje ibitsina muri Tanzania n’abo mu muryango we wa hafi

Yanditwe na: Martin Munezero 2 February 2020 Yasuwe: 2149

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byatangaje ko Paul Makonda, umutegetsi w’umujyi wa Dar es Salaam, yagize uruhare mu "bikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu".

Abo mu muryango we wa hafi na bo babujijwe gusura Amerika.

Ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo byakomeje kwiyongera kuva Perezida John Magufuli yagera ku butegetsi mu mwaka wa 2015.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Bwana Magufuli gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gufunga impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse no kuniga itangazamakuru.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yatangaje ubutumwa kuri Twitter ejo ku wa gatanu avuga ko uko guca Bwana Makonda muri Amerika kuje mu gihe hari impungenge ku burenganzira bwa muntu bukomeje "guhonyorwa" muri Tanzania.

Itangazo ry’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika rigira riti:

"[Bwana Makonda] yanagize uruhare mu gukandamiza abatavuga rumwe na leta, gupyinagaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubwo kujya mu ishyirahamwe ndetse no kwibasira ba nyamucye".

Iryo tangazo rinamushinja kugira uruhare mu "bikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, birimo kuvutsa bigaragara uburenganzira bwo kubaho, uburenganzira ku bwisanzure, cyangwa umutekano w’abantu".

Ubwo Bwana Makonda - inshuti y’akadasohoka ya Perezida Magufuli - yatangizaga uburyo bwo gushyiraho ingenza ku batinganyi mu mwaka wa 2018, yavuze ko yiteze ko amahanga azabimunengera.

Ariko yongeyeho ati: "Mpisemo kurakaza ibyo bihugu aho kurakaza Imana".

Ubutinganyi ntabwo bwemewe mu mategeko ya Tanzania, ndetse kubera iyo mpamvu abatinganyi benshi biba ngombwa ko bahisha ibijyanye n’imyitwarire yabo ijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Hagati aho, nabwo ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Amerika yongeye Tanzania ku rutonde rwongerewe rw’ibihugu aho abaturage babyo batemerewe kubona ubwoko bumwe na bumwe bw’impushya zo kujya muri Amerika.

INKURU ya BBC


Comments

mazimpaka 2 February 2020

Ariko se ntari numva Amerika yamagana president wabo Trump kubera ubusambanyi bamushinja?? Ntitukamagane gusa Ubutinganyi ngo tureke Ubusambanyi bundi.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kuryamana n’inyamaswa ukayirongora),sex touching,etc...Byose ni icyaha kireshya imbere y’Imana. Nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga,abo bose ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu basambana,ahubwo tukabyita "gukundana"?? Byombi ni icyaha mu maso y’Imana.Abamagana Ubutinganyi,benshi bakora ubusambanyi!!