Print

Yahaye umusore 200.000 FRW bemeranya ko azamugira umugore ariko aza kumuhemukira ashaka undi wamuhaye menshi ku ye

Yanditwe na: Martin Munezero 3 February 2020 Yasuwe: 9423

Iyi nkuru dukesha Radiyo na TV1 igaragaramo abakobwa bahangayikishijwe n’abasore babaka amafaranga menshi ngo bakunde babagire abagore bakiyemeza kuyashaka bakayabaha nyamara rimwe na rimwe bikarangira bakabahemukira ntibabatware.

Umwe muri abo bakobwa waganiriye na TV1 agaragara yiyemerera ko we ubwe yumvikanye n’umusore ko azamugira umugore bakumvikana ko azamuha amafaranga ibihumbi 200,000frw bandikirana n’urwandiko.

Mu gihe uyu mukobwa yari amaze kumuha amafaranga 194,200frw umusore yaje kubona undi mukobwa wemera kumuha 500,000frw ahita amutera umugongo akurikira uwamuhaga menshi.

Umukobwa agira ati “Nagombaga kumuha 200,000frw ayabuze yose arambwira ati ‘amafaranga nutayabona yose hariumukobwa uri kumpereza 500,000frw mwe mwampaye ubusa.”

Uyu musore nawe yiyemerera ko yakiriye aya mafaranga 194,2000frw akavuga ko azayamusubiza. Bigaragara ko icyari umuco wo gutanga inkwano nk’ishimwe ku babyeyi bareze umukobwa byahindutse umukobwa akaba asigaye ariwe ukwa umuhungu ndetse ababyeyi bo mu murenge wa Nkunku bavuga ko babuze uko bagira bitewe n’uko haba habayeho kumvikana hagati y’umusore n’umukobwa.

Abakobwa bahuriza ku kuba impamvu bemera gutanga aya mafaranga ari uko baba batinya kuzahera iwabo bityo umukobwa hagira umuhungu baganira akemera ibyo amusaba kugirango akunde abone umugabo.


Comments

Theos 4 February 2020

Ubuse tubyite ibiki ra, tuvugeseko umukobwa aka akoye umusore, tubyite bituga ukwahax??? ahaaa!! ntibyoroshye pe!!


Sekabanza Jean de la Paix 3 February 2020

Abakobwa bari baratwisuzuguriye iwabo bakaduca amafaranga tukayabaha ntibagire nicyo batwihera ugasanga barayariye nabo nibabone di ! Bujya natwe turi abana twavutse kimwe nabandi nanjye bandangire aho hantu nigireyo kuko ayo natanze yapfuye ubusa!


Sekabanza Jean de la Paix 3 February 2020

Abakobwa bari baratwisuzuguriye iwabo bakaduca amafaranga tukayabaha ntibagire nicyo batwihera ugasanga barayariye nabo nibabone di ! Bujya natwe turi abana twavutse kimwe nabandi nanjye bandangire aho hantu nigireyo kuko ayo natanze yapfuye ubusa!


karekezi 3 February 2020

Abaririmbyi benshi bakunda kuririmba yuko "urukundo rutagurwa".Biramutse bigenze gutyo,wamurongora hanyuma mugatandukana.Ibi byose nibyo bituma iyi si iba mbi.Urukundo nyakuri rugirwa n’abantu bake bumvira Imana.Abantu bishakira gusa inyungu zabo kandi z’ako kanya.Kuba abantu badakundana,nibyo bitera intambara,ruswa,kurenganya,ubusambanyi,ubujura,kubeshya,amanyanga,etc...Bibabaza Imana yaturemye ishaka ko tuyumvira kandi tugakundana.Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izabakura mu isi,igasigaza gusa abantu bayumvira.Niwo muti wonyine.Nyuma yaho,nta mukobwa uzongera kugura umugabo.Ibibi byose bizavaho burundu.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka Imana cyane,we kwibera mu gushaka ibyisi gusa.