Print

Umugore n’umugabo bafunzwe bazira gusambanira ku mucanga polisi ibashyize muri pandagari nayo bayisambaniramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2020 Yasuwe: 14325

Aba bantu babiri polisi yavuze ko bitwa Jasmine Nelly na Anthony Carrio bombi bafite imyaka 26 barinze bambikwa amapingu bagisambana nyuma y’umwanya munini polisi ibabuza bakayibera ibamba.

Aba bombi bafatiwe ku mucanga uzwi cyane wo ku kirwa cyitwa Boracay mu ntara ya Aklan muri Filipine.

Amakuru avuga ko kuwa kane w’icyumweru gishize Polisi y muri iki gihugu yahamagawe igitaraganya ku mucanga aba bombi bari gusambana ku manywa y’ihangu,igerageza kubabuza barayinanira nibwo yafashe umwanzuro wo kubambika amapingu bagisambana.

Icyababaje benshi nukokuri uyu mucanga hari hasohokeye ababyeyi benshi n’abana bato babona ibikorwa by’urukozasoni by’aba bombi niko guhita bahamagara polisi isanga byakomeye.

umupolisi witwa Joel Banga-ora yavuze ko aba bombi bari banyoye inzoga nyinshi cyane ariyo mpamvu bababujije guhagarika gusambana bakabyanga.

Uyu mupolisi yavuze babambitse amapingu babashyira muri pandagari nayo bayigezemo bakomeza gusambana.

Kaporali Joel Banga-ora yagize ati “Polisi yageze ku mucanga isanga bari gusambana.Twabahagaze iruhande ariko bakomeza gusamabana.Ntabwo bari batewe isoni nuko abantu babonaga ubwambure bwabo.Umugore amabere ye yose yari hanze n’umugabo igitsina cyaragaragaraga.

Ntabwo bamenye ibyari biri kuba.Bari basinze cyane ariyo mpamvu bageze mu modoka bagashaka gusoza akazi bari batangiriye ku mucanga.”

Aba bombi bakimara kugezwa kuri gereza ya Malay bahise bajyanwa ku rukiko rwa Aklan bahamwa n’icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame.Bombi baciwe amapeso 6,000 angana n’ibihumbi 90 FRW gusa umugabo yngereweho andi mapeso ibihumbi 3 azira ko yagerageje kwiruka ageze ku rukiko.


Comments

Rukara 4 February 2020

Ubwo bari basuzuguye inzego zumutekano nisasu ryagombaga gukora.