Print

Ugusubizwa ubusugi ku babutakaje mu Bwongereza bigiye gukurwaho

Yanditwe na: Martin Munezero 3 February 2020 Yasuwe: 2451

Amakuru dukesha BBC avuga ko abagore batari bake bari mu idini rya isilamu bahora bibagisha buri gihe ngo birinde ibihano n’ibibazo bahura nabyo mu gihe bakoze ubukwe bagasanga baratakaje ubusugi.

Bamwe mu baganiriye na BBC bakaba bavuga ko hari n’abahunga imiryango yabo kuko iba yabamenyesheje ko ishobora kubicisha kubera ko bataye ibanga, naho abandi bo bakaba batinya ikibando kiba kitaboroheye.

Ayo makuru akaba avuga ko umugore umwe yariha amafaranga angana n’ibihumbi bitatu by’amafaranga y’ubwongereza ngo bikunde bamubage, bamusubize ubusugi, igikorwa kiba kigamije gusubizaho ibice bimwe byo mu myanya y’ibanga ku mugore wabitakaje.

Aho ni mu gihe icyo gikorwa kitanafata umwanya ungana n’isaha.Bamwe mu babyeyi babikoze bakaba bavuga ko batazigera bashishikariza abana babo gukora icyo gikorwa kuko ari igikorwa kidafite akamaro na kamwe nkuko uwaganiriye na BBC yabitangaje.

Twababwira ko ibyo bikorwa byo gusubizwa ubusugi bijyana n’igikorwa cyo kugabanyisha ibice by’ibanga ku bafite binini. Icyo nacyo kikaba kitabonwa kimwe na bose kuko bamwe babona ko bizatuma bamwe batabasha kuryohererwa iby’umubiri wabo.