Uyu mugabo waretse umupira mu minsi ishize agahita yerekeza mu gusesengura imikino kuri BT yatangaje abakinnyi 6 afata nk’ab’ibihe byose muri ruhago.
Van Persie yagize ati “Ni Johan Cruyff, Diego Maradona, Zinedine Zidane, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Ronaldo de Lima."
Zidane na Ronaldo wo muri Brazil batwaye Ballon d’Or 2 buri wese,mu gihe Maradona ari umwe mu banya Argentina bakoze amateka adasanzwe mu mupira. Johan Cyruff yatwaye Ballon d’Or 3 [1971, 1973, 1974].
Lionel Messi yatwaye Ballon d’Or 6 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 5.
Robin van Persie ari ku mwanya wa 12 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Premier League bigera kuri 144 muri Man United na Arsenal.
Yibeshye ronaldinho gauco amushyizehe?
Zidane tatwaye balon dor imwe, mwibeshye