Print

Huye: Imodoka yakoze impanuka ihitana umugabo wari uyitwaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2020 Yasuwe: 10413

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ iyi mpanuka bayamenye mu gitondo saa kumi ndetse bageze aho impanuka yabereye basanga imodoka yataye umuhanda igonga ipoto igwa mu ishyamba.

Yagize ati “Saa kumi za mu gitondo nibwo iyi mpanuka twayimenye,umuturage ahamagaye avuga ko habaye impanuka, tujyayo dusanga yagonze borne (ariya mapoto aba ari ku muhanda), iramanuka igonga igiti”.

CIP Twajamahoro avuga ko abapolisi bagerageje kuvana umurambo muri iyo modoka birabagora bitabaza ishami rishinzwe kuzimya inkongi Fire brigade bakatagura iyo modoka umurambo bawukuramo.

Harakekwa ko iyi mpanuka yatewe no kurenza umuvuduko wagenwe, ari naho polisi y’ u Rwanda ihera isaba abashoferi kubahiriza umuvuduko ntarengwa igihe batwaye imodoka.

Pascal Kalisa Gakwaya yari atuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yakoze impanuka avuye ku kigo nderabuzima cya Mubumbano aho yari ajyanye umuntu bari kumwe i Tumba.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Huye-Akanyaru, Pascal ariwe uri muri iyi modoka wenyine.Umurambo we wajyanwe mu bitaro bya CHUB.


Comments

sezibera 5 February 2020

Niyigendere.Yari akiri muto.Tuge duhora twiteguye urupfu kubera ko nta muntu umenya ikizamwica n’igihe azapfira.Gusa ntabwo bibiliya ivuga ko upfuye aba yitabye Imana.Ntabwo ari Imana imuhamagara nkuko benshi bavuga.Ahubwo nkuko bibiliya ivuga,upfuye aba agiye mu gitaka.Niba yarumviraga Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma.Niba yiberaga mu byisi gusa ntashake Imana akiriho,aba agiye burundu atazongera kubaho.Tuge twibuka ko Imana yabwiye Adamu yuko nakora icyaha azapfa agasubira mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ko azayitaba.