Print

Nelly Kelba yashyize hanze indirimbo nshya yise Guarantee ikangurira abantu gukundana bizira uburyarya [VIDEO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2020 Yasuwe: 230

Mu kiganiro yahaye Umuryango.rw,Nelly Kelba,yavuze ko nyuma yo kureba uko abantu basigaye baragize urukundo imikino,byamuhaye inganzo yo gukora indirimbo yo gushishikariza abafite uwo muco utari mwiza kubireka bakajya bakundana urukundo ruramba.

Yagize ati “Abantu benshi basigaye badaha agaciro urukundo ariyo mpamvu nakoze iyi ndirimbo kugira ngo bahinduke bajye bahaba abakunzi babo “Guarantee” yo kubakunda iteka.Ndashaka ko iyi ndirimbo ihindura imitima y’abantu,bakundane nta buryarya.”

Iyi ndirimbo Nelly Kelba yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho,yakozwe na Producer Trackslayer mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yayo yakozwe n’inzu itunganya umuziki ya Touch.

Nelly Kelba yakoze izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Ijana ku Ijana”, “Ndatuje, “Uzaperereze” yakoranye na MC TINO n’izindi.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO GUARANTEE YA NELLY KELBA: