Print

Min Evode Uwizeyimana na Isaac Munyakazi beguye, bashobora no gukurikiranwa mu nkiko

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 7 February 2020 Yasuwe: 11832

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe babinyujije ku rubuga rwa Twitter batangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta, Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi.

Iryo tangazo riragira riti:"Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, akazayashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."

Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw'Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) February 6, 2020

Kuwa mbere w’iki cyumweru Evode Uwizeyimana yahohoteye umukobwa ucunga umutekano muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako ya Grande Pension Plaza wamusabye kunyura mu cyuma gisaka akabyanga ahubwo akamuhirika akikubita hasi.

Aho bimenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga, Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi uyu mudamu Mukamana Olive yahutaje ari mu kazi ke, avuga ko asabye imbabazi na rubanda kuko imyitwarire yagize itari ikwiriye umuyobozi nkawe.

Si aho gusa yagarukiye kuko yagiye no ku buyobozi bwa Isco gusaba imbabazi Mukamana imbere y’ubuyozi bwe.

I deeply regret what happened. It should not have happened to me as a leader and public official. I already apologized to the ISCO staff and I now do so publicly and apologize to the public as well. https://t.co/QtTeeId1Hn

— Evode Uwizeyimana (@EvodeU) February 3, 2020

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bukaba bwaratangaje ko bwatangiye iperereza, n’ubwo Evode yari yasbye imbazi ku mbuga nkoranyambaga akemer n’icyaha yakoze, ubu hakaba hasigaye no kureba uburemere bw’amategeko iri kosa yemeraga agasabira n’imbabazi rubanda ryari rifite.

Isaac Munyakazi we biragoye kumenya icyo azize ariko n’ubusanzwe Mineduc ihorana ibibazo by’uruhuri kandi bihindagurika bitakwizeza kuramba ku mwanya w’ubuyobozi.


Isaac Munyakazi

IGIHE cyatangaje ko Munyakazi ashobora kuba akekwaho kurya ruswa mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 aho ikigo cyari mu myanya ya nyuma mu gutsindisha yabigizemo uruhare kikaza mu myanya 10 ya mbere abifashinjwemo n’abakozi ba REB. Ngo ibi akaba yaranabyemeye akabisabira imbabazi ariko bikaba bigikorwaho iperereza.

Perezida Kagame niwe uzemeza ubwegure bw’aba banyamabanga bombi, gusa aho biri biragoye ko bizasubira inyuma.

Mu gihe Perezida wa Repubulika yakwemeza ubwegure bw’aba banyamabanga bikaba byahita biha ububasha busesuye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwo kubakurikirana kuko kwegura kwabo kwahita kujyana no gutakaza ubudahangarwa imbere y’amategeko bari bafite nk’abayobozi bakuru.


Comments

Fayi 8 February 2020

Ibi byari bikwiriye kuri Evode kuko yakoze ibidakwiye guhohotera umuntu en plus umugore mu Rwanda?


ruzindana 7 February 2020

Nyamara aba ba Nyakubahwa babanza kurahira yuko batazahemukira igihugu n’abanyarwanda.Byerekana ko Indahiro atariyo ngiro.Ba Nyakubahwa bakora ibyo Imana itubuza ni benshi.Muribuka Minister M.J. wigaruriye umugore w’abandi,nyuma bakamugira ambassador.Uwafata ba Nyakubahwa basambana hafatwa benshi.Cyangwa abarya ruswa.Umenya nta Nyakubahwa numwe ukora ibyo yarahiriye.Muzi ko na Trump bamushinja ibyaha byinshi,harimo n’abagore yaryamanye nabo.Benshi bakora ibyaha kubera ko bumva bafite ubudahangarwa.Ariko ntabwo bazacika Imana.Ku munsi wa nyuma,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,ititaye ku mwanya wari ufiteImana niyo dukwiye gutinya kurusha abantu.