Print

Tekereza ku mbaraga z’ imana -Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 562

Nshuti za NEMI,

Ni inshuro zingana gute uhagarika Imigisha Imana ishaka kuzana mu buzima bwawe kubera kutizera amasezerano yaguhaye cyangwa amasezerano usoma mu ijambo ryayo?

Dushyira amaso yacu n’ ibitekerezo ku bibazo turimo ndetse n’ ubuzima tuba turimo none bityo amagambo yacu akaba ayo kuvuga uko Satani cyangwa abo akoresha batwibasiye aho kuvuga ku mbaraga n’ ubushobozi bw’ Imana twizeye kandi dukorera.

Nkuzaniye urufunguzo nonaha:

Igitekerezo cy’ Imana cyo kugutabara cyangwa cyo kuguha umugisha kiba gitandukanye n’ uko wowe utekereza ku bijyanye no kugirirwa neza n’ Imana yawe.

Wowe utekereza ku bijyanye no guhabwa umugisha mu buryo busanzwe mu gihe Imana yo ibitekereza mu buryo budasanzwe.

Yo ibishyira mu rwego rwo hejuru kuko mbere yuko ikurema yari yarabigambiriye kera.

Nje kukwibutsa ko kubona umugisha w’ Imana biraterwa nawe( It’s up to you.)

Kuko icyo uhitamo buri munsi nicyo kigukorera icyo ugomba kubona mu buzima bwawe.

Yego, ushobora kutabona uko bishobora kugenda, ariko biragusaba gukuraho imbibi zo kugirirwa neza n’ Imana.

Kuraho urwitwazo.

•Hari abantu bumvako bavutse mu miryango ikennye ko badashobora kuba abamilioneri.

• Hari abantu bumvako bavukiye mu mazu akodeshwa bakumva ko badashobora kuba mu mazu yabo bwite.

• Hari abantu bumva ko bavutse mu muryango utarigeza urangiza amashuri abanza bakibwirako badashobora kwiga bakagera muri (Doctorat).

• Hari abantu bavutse mu muryango w’ abahinzi bakumva ko badashobora kuba abacuruzi bakomeye.

•Hari abantu bavukiye mu muryango utuye mu cyaro bakumva ko badashobora gutura mu migi ikomeye kandi myiza nka Kigali, New York n’ indi...

• Hari abavukiye mu muryango utarigeze uvamo umuyobozi bakibwira ko hadashora kuvamo uwayobora igihugu.

Wowe urasabwa kwizera Imana kandi ukayubaha kugira ngo ubashe kuba mu nzira yagushyizemo, ugomba kunyuramo kugira ngo isaha yawe nigera izagusange muri iyo nzira bityo ibyo yakuvuzeho mbere yuko ikurema ibishyitse.

Ibi nubikora, Imana iraza kukuzuza ubushobozi n’ imbaraga zo kubigeraho kandi ikuyobore ukugeze kucyo yakuvuzeho.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (Nemi)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)


Comments

9 February 2020

Pastor Imana y’amahoro Iguhe umugisha iri jambo hari icyo rimbwiye kandi ngiye kugikora murakoze


mutuyimana Egide 8 February 2020

Imana batangiza inyuguti nkuru


mazina 8 February 2020

Ndunganira Pastor.Nibyo koko Imana itwifuriza ibyiza gusa.Ariko abantu bakomeza gukora ibyo itubuza bikazagera ku munsi wa nyuma batarihana,bible ivuga ko izabarimbura kuli uwo munsi.Ikindi kandi,bible ivuga ko abantu bose batwawe n’ibyisi ntibashake Imana ari abanzi bayo.Icyo tugomba gushyira imbere ya byose,ni ugushaka ubwami bw’imana.Icyo Imana izaduhemba ni ukutuzura ku munsi wa nyuma,ikaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nicyo gihembo nyamukuru Imana izaha abantu bayumvira gusa kandi bakayishaka bashyizeho umwete.