Print

Ntabwo ubuyobozi bw’umupira bugarukira i Remera-Umuvugizi wa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 10365

Umwuka si mwiza na gato hagati ya Rayon Sports na FERWAFA, nyuma y’aho iyi nzu ishinzwe umupira mu Rwanda ku munsi w’ejo itangaje ko iyifatiye ibihano birimo kutitabira irushanwa ry’ubutwari mu mwaka utaha, gucibwa amande ya Frw 300 000 inahagarikwa umwaka idakina umukino wa gicuti mu Rwanda no hanze kubera ko yanze kwitabira igikombe cy’ubutwari 2020.

Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yahaye UKWEZI, TV yavuze ko FERWAFA yabarenganyije ndetse biteguye kujyana ikirego mu nzego zisumbuyeho nka CAF cyangwa CAF.

Yagize Ati “Twe nka Rayon Sports ntabwo twishimiye uko FERWAFA ituyoboye ubu ngubu.Mu Rwanda tugendera ku mategeko,ni gute ufatira umuntu icyemezo umuntu utamuhaye umwanya wo kwisobanura.Ntabwo bibaho.

Ntabwo ubuyobozi bw’umupira w’amaguru bugarukira I Remera.Hari CAF,FIFA n’urukiko rwa TAS.Bo baca urubanza bararamye ntibaca hirya no hino.Sinibwira ko bigera aho ngaho kuko no mu Rwanda dufite inzego zikurikirana ibintu kandi zigaca imanza neza.Twebwe icyemezo turi bufate n’uko tutaza kwihanganira akarengane FERWAFA iri kudukorera.Ubu turi muri 2020,dufite ubuyobozi bwiza… ntabwo FERWAFA ariyo ikwiriye gusigara muri analogue.”

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,akimara kubona ibihano bafatiwe,yahise asaba ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura kuko ngo babutakarije icyizere.

Ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe.”

Amakuru avuga ko nimugoroba, Rayon Sports yakoze inama y’igitaraganya igamije kwiga uko yakwirwanaho nyuma yo gukorerwa icyo yita akarengane na FERWAFA.


Comments

QUINTA 9 February 2020

ARIKO JEAN PAUL RWOSE UKUNDA GUSHYUHA , ESE WIBWIRAKO KUVUGA CYANE HARICYO BYAGUFASHA CYANGWA WIBWIRAKO KUVUGA HARICYO BIVANAHO , GENDA MUJURIRE WOWE NABO MUFATANYA UBUNDI MUTEGEREZE NAHO IBYO UVUGA NGO ZA CAF NIBINDI UZABA UBIVUGA IBYA FERWAFA MWABIRANGIJE .

MUREKE AMAGAMBO MUJURIRE


Justin 9 February 2020

Mwiriweho, ko mbona abanyamategeko bamaze kwirirwa nkaho bari hejuru yamategeko;


sadam 9 February 2020

uyu mugabo afite imvugo nyandagazi


Manzi Felix 9 February 2020

Iyo umuntu arenganye arajurira akarenganurwa cg yakongera guhamwa n’icyaha agahanwa ariko gukoresha amagambo akomeye nkaya mu social media sibyiza nagato nayo umuntu yayaregerwa n’igitekerezo cyanjye.


Kalisa Eric 9 February 2020

Ariko rero nubundi izi Interview z’Ababayobozi zerekanako batari Flexible


Kamayirese 9 February 2020

Bwana sadate we gabanya iterabwoba