Print

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 6 yaguye mu gitaramo cyari cyateguwe na MINICOM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 3227

Nkuko Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’umuremge wa Kanjongo,Gracien Bandora,yabitangarije ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru,iyi mpanuka yatewe n’umuyaga,yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020 ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

Yagize ati:’’Twari mu gitaramo MINICOM yatumiyemo abahanzi batandukanye, King james, Riderman na Bruce Melodie bigeze ku isaha ya saa munani haza inkubi y’umuyaga ihuha Bafure n’ibyuma bya Stage birahubuka bigwira abantu 6.Umwana w’imyaka 10 ahita ahasiga ubuzima, abandi 5 twabajyanye kwa Muganga ’.

Yakomeje avuga iki gitaramo cya MINICOM cyari kigamije gusobanurira abaturage gahunda ya Leta y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.