Print

Ronaldo De Lima yavuze umukinnyi ahora yifuza kureba akina hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 6321

Uyu mugabo wakoze amateka akomeye ku isi mu makipe nka Inter Milan,Ajax,Real Madrid,FC Barcelona,yavuze ko Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ndetse ariwe akunda kureba akina kurusha abandi bose.

Yagize ati “Messi niwe nkunda cyane.N’uwa mbere.Bizatwara imyaka 20 cyangwa 30 kugira ngo tubone undi umeze nkawe.”

Uretse Messi, uyu mugabo w’umunyabigwi yavuze ko akunda kureba abandi bakinnyi barimo mwene wabo Neymar na Mbappe.

Ati “Nkunda kureba abandi bakinnyi nka Salah, Hazard, Neymar na Mbappe.”

Luis Nazario de Lima yavuze ko atumva impamvu bamwe bamugereranya na Cristiano kandi batarakinnye mu gihe kimwe.


Ronaldo (Brazil) akunda Messi kurusha Cristiano


Comments

Theogene 10 February 2020

Yabivuze nkumu fans wa Messi ubwo abandi nabo bafise uko babitahura kubwanje cr7 asumba Messi kuko Ronaldo yubatse izina ryiwe Mu makipe atandukanye ntushobora kumugereranya numuntu ahora muri ekipe imwe