Print

Umukobwa yakoresheje amatora mu mudugudu kugira ngo abantu bamuhitiremo umusore umwe muri babiri bamurwaniraga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2020 Yasuwe: 11358

Khadidja ukomoka mu mujyi wa Giade muri Leta ya Bauchi muri Nigeria yakunzwe n’abasore babiri bamwimariramo ariko ngo bombi nta n’umwe yashakaga kubabaza ariyo mpamvu yakoresheje amatora mu baturanyi be kugira ngo bamuhitiremo uwo bakundana urudashira.

Nkuko uwitwa Mubarak Umar yabitangaje kuri Twitter ye,uyu mukobwa yabanje guhamagara abakuru bamugira inama yo gukoresha amatora hanyuma umusore witwa Inusa amwegukana ku bwiganze bw’amajwi,atsinze mugenzi Ibrahim.

Inusa yabwiye uyu Umar ko ngo yari yizeye gutsinda aya matora cyane ko ngo yari abanye neza n’abantu kurusha uyu Ibrahim.



Inusa yatsinze mugenzi we Ibrahim mu matora yo kwegukana Khadidja


Comments

j.E 17 February 2020

Birasekeje