Print

Neymar Jr yatangaje umukinnyi wa Borussia Dortmund afitiye ubwoba cyane mbere y’uko bahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2020 Yasuwe: 3735

Uyu rutahizamu Neymar yabwiye Skysports ko we na bagenzi be bakinana muri PSG bazahura n’akazi gakomeye ku kibuga cya Signal Iduna Park ku wa kabiri ariko ngo atewe ubwoba cyane na Jadon Sancho.

Yagize ati “Nta gushidikanya ko abakunzi ba ruhago bazareba umupira uryoshye cyane.Amakipe yombi akunda gusatira.”

Neymar Jr abajijwe umukinnyi abona uzabaha akazi gakomeye kuwa Kabiri,yavuze umwongereza w’imyaka 19 umaze gutsinda ibitego 16 ndetse agatanga imipira 15 ivamo ibitego,Jadon Sancho.

Yagize ati “BVB ifite abakinnyi benshi bakora ikinyuranyo. Jadon Sancho n’umukinnyi nkunda cyane,unafite ubahanga bwinshi bw’umwihariko.Arihariye cyane.”

Kuwa Kabiri saa yine z’ijoro I Kigali, nibwo PSG izasura BVB mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League mu gihe Atletico Madrid izakira Liverpool kuri uwo munsi.



Neymar yavuze ko we na bagenzi be bakinana muri PSG bakwiriye kwitondera Sancho kuri uyu wa kabiri