Print

Rayon Sports yongeye gukorwa mu jisho na Sunrise FC iha rugari APR FC ku gikombe cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2020 Yasuwe: 3944

Imbere y’abakunzi bayo kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,Rayon Sports yaherukaga gutsindirwa I Gologota ibitego 2-1 yongeye gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-0,bituma inyerera mu rugamba rwo kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Kayumba Soter ,Ciza Hussein,Drissa Dagnogo na Niyonzima Ally ,yahuye n’uruva gusenya itsindwa igitego cya mbere na Sunrise FC ku munota wa 16 cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste ku mupira mwiza yahawe na Kavatiri bari bakoranye contre attaque.

Rayon Sports ntiyazuyaje yahise isatira ishaka kwishyura bituma ibona penaliti ku munota wa 19 ubwo Drissa Dagnogo yasigaye wenyinemu rubuga rw’amahina, myugariro Ayubu Ibrahim aramukurura amutura hasi.

Iyi penaliti yasabwe na myugariro Rugwiro Herve wari umaze iminsi atera neza penaliti za Rayon Sports mu bikombe bindi biheruka,ayiteye umunyezamu Shaolin wabereye ibamba Rayon ayikuramo ashyira umupira muri koloneri.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigaragaza cyane k’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka shaolin wakuyemo imipira y’ibitego yari yabazwe y’abakinnyi ba Rayon Sports.

Rayon Sports yari inyuma,yatangiye igice cya kabiri nabi kuko ku munota wa 56 wanji Pius yari ayitsinze igitego umupira uca hanze gato.

Ku munota wa 57 w’umukino,Bizimana Yannick yacenze abakinnyi b’inyuma ba Sunrise FC arangije atera umupira Shaolin awukuramo,usanga Maxime awutera hanze.

Umutoza Kirasa washakaga kwishyura igitego hakiri kare,yakoze impinduka 2 ku munota wa 61 akuramo Sekamana Maxime na Ciza Hussein yinjiza mu kibuga Sugira na Mugisha Gilbert ngo bamufashe gusatira.

Sunrise FC ntiyatinye gusatira Rayon Sports muri uyumukino kuko ku munota wa 60 umunyezamu Kimenyi Yves yarokoye izamu rye nyuma y’umupira ukomeye yatewe na Mugabo Emmanuel awushyira muri Koloneri.

Rayon Sports yakomeje kugerageza kwishyura biranga biba iby’ubusa kugeza ku munota wa 70 ubwo Babuwa Samson, yacengaga ba myugariro ba Rayon Sports,aterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Kimenyi afata umupira nabi uramucika ujya mu nshundura.

Abafana ba Rayon Sports bari kuri stade ya Kigali bahise basubiza amerwe mu isaho abafite imitima yoroshye bahita batangira kwitahira kuko babonaga ibyababereyeho I Gologota byisubiyemo.

Nubwo Rayon Sports yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu bwa Sugira Ernest na Bizimana Yannick mu minota ya nyuma y’umukino,yananiwe kwishyura n’igitego na kimwe,umukino urangira ari 2-0.

APR FC itaratsindwa kugeza kuri uyu munsi wa 20,yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 bya Byiringiro Lague, ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 48, irusha Police FC atanu ndetse na Rayon Sports amanota arindwi.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe Musanze FC yanganyije na Espoir FC igitego 1-1.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ihura na Etincelles FC, cyane ko hagiye gukurikiraho imikino ibiri ya gicuti y’Amavubi izaba mu mpera z’uku kwezi. Sunrise FC yagize amanota 26 ku mwanya wa karindwi.


Comments

Juvens 16 February 2020

Sunrise mwakoze gukosora indangare


Kakule 16 February 2020

Gasenyi mwakoze rwose mukomereze aho rwose. Gusa ndahamya ko hari undi ukurikiraho mu kwirukanwa nk’uko byabaye icwende. FERWAFA niyo yatumye mutsindwa ?