Print

Perezida Kagame yahuye na perezida wa CAF na Samuel Eto’o baganira ku nshingano bifuza guha u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2020 Yasuwe: 2895

Mu biganiro perezida wa Repubulika yagiranye n’aba bagabo bafite ijambo rikomeye mu mupira w’Afurika,bibanze cyane ku kuba baha u Rwanda inshingano zo kwakira umukino wa nyuma w’igikombe cya CAF Champions League cyane ko CAF yemeje ko hagiye kujya haba umukino umwe wa nyuma.

Aba bagabo bombi bari mu Rwanda gushakira igisubizo umukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League aho bifuza ko wazabera mu Rwanda mu mwaka w’imikino utaha.

CAF ya Ahmad,yagerageje gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo by’ingutu umupira w’amaguru wa Afurika wari umaranye imyaka gusa haracyari byinshi bitarakorwa birimo na gahunda ntakuka y’amarushanwa nyafurika.

Perezida kagame yahuriye n’aba bayobozi mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro,hari kubera Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri kuva kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020.