Print

RIB yatangaje icyo Kizito Mihigo yakoresheje yiyahurira muri kasho yari afungiwemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2020 Yasuwe: 21550

Umuvugizi wa RIB, Madamu Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Flash Fm ko amakuru yatanzwe n’umuntu wagiye kureba Kizito Mihigo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari uko yamusanze amanitse ahita abimenyesha na RIB.

Madamu Umuhoza yakmeje agira ati "Iperereza ryahise ritangira ariko mu byagaragaye nuko yakoresheje ibikoresho yaryamagaho,amashuka yakozemo nk’ikiziriko hanyuma nyine yiyambura ubuzima. Iperereza ryatangiye.Umurambo we wajyanwe Kacyiru kugira ngo hakorwe autopsy.RIB iri mu iperereza kugira ngo ukuri kwabyo kumenyekane.”

Ku myitwarire ya Kizito mbere y’uko yiyahura,Umuhoza yagize ati “Mu mabazwa ye hari ibintu yagiye agaragaza.Wabonaga ari umuntu ucecetse ubona adashaka kuvuga ndetse n’abo mu muryango we bamusuraga ntiyabavugishaga.Wabonaga afite ukuntu asa n’ucecetse adashaka kuvuga,ameze nk’umuntu uri aho ngaho wigunze.”

Yavuze ko mu minsi ya mbere Kizito Mihigo yari yanze kubazwa byanatumye dosiye ye itinda kurangira ndetse ngo uyu muhanzi yari afunzwe wenyine.

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cya ruswa.”

REBA HASI VIDEWO


Comments

BIZIMUNGU Dieudonne 18 February 2020

ese mubyukuri yarafunzwe wenyine kumpamvu zebwite ikindi niba ibitangaza makura mutatubeshya kuki atafungiwe I nyaruguru akazanwa kgl


gasigwa Ernest 17 February 2020

kuki bamufunze wenyine ubwo ntubakekaga KO yakuiyahura ?