Print

Abandi banyarwanda 2 bakuriweho ibirego barekurwa na Leta ya Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2020 Yasuwe: 1403

Nyuma y’aho Uganda irekuye abanyarwanda 9 barimo 7 bashinjwaga gutunga imbunda bitemewe,uru rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye rwarekuye abandi babiri kuri uyu wa Mbere.

Abanyarwanda barekuwe mu kwezi gushize bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri Uganda ndetse umwe muri bo witwa Rene Rutagungira ari mu bahereweho gufungwa ubwo ikibazo cyo guhohotera Abanyarwanda bari ku butaka bwa Uganda cyatangira muri 2018.

Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’inteko iburanisha yari ikuriwe na Lt. Gen. Andrew Gutti, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Cpt. Ambrose Baguma bwatangaje ko buhagaritse kubakurikirana, nk’uko New Vision yabitangaje.

Abanyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Abarekuwe kuri uyu wa Mbere bareganwaga n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gutunga imbunda n’icyo bise “guhimuta Jackson Kalemera alias Ndinga na Lieutenant Joel Mutabazi.”