Print

Hamisa Mobetto yasubije abakomeje kujya impaka niba yaba yarasubiranye na Diamond nyuma y’ubucuti budasanzwe afitanye na mushiki we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 February 2020 Yasuwe: 4928

Mobetto yavuze ko hari igihe abantu binjira mu bintu batabanje kumenya impamvu yabyo, ugasanga buri kintu bagikuyemo amakuru bishakira, obi yabikomojeho avuga ko kuba yacudika na Esma nta gitangaza kirimo, kuko ari nyirasenge w’umwana we.

Mobeto kandi yatangaje ko nta mugabo afite ndetse ko n’igitekerezo aragira kuko ngo abagabo ari abo kumutesha umutwe gusa.

Nk’uko inkuru Ikinyamakuru Global Bublishers icyabitangaje, Mobeto yatangaje ko yatunguwe no kumva abantu birirwa bajya impaka ku mubano we na we Esma, mushiki wa Diamond aho batanatinya kuvuga ko yasubiranye na Diamond babyaranye.

Yagize ati“Ese abantu baba bashaka ko imyaka yose abantu babane baryana? Ntabwo ari ikintu cyiza. Ndashaka ngo bamenye ko njye nta muntu[Diamond] twasubiranye cyangwa ngo mbe mbifite iyo gahunda. Kuvugana na Esma si ikibazo kuko ni nyirasenge w’umwana wanjye, ibibazo byanyu twabishyize ku ruhande.”

Ibi abitangaje nyuma y’igihe kirekire adacana uwaka na mushiki wa Diamond babyaranye, muri iyi minsi bakaba baragaragaye bari kumwe ubona ko bishimanye.