Print

Atletico Madrid na Dortmund zatangiye neza 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 1583

Muri iri rushanwa rihuza amakipe yahize ayandi iwayo,Atletico Madrid yari ku kibuga cyayo Wanda Metropolitano,yakiriye Liverpool ihagaze neza mu Bwongereza iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 5 w’umukino na Saul Niguez nyuma y’umupira wari uvuye muri koloneri abakinnyi ba Liverpool ntibabashe gukiza izamu ryabo.

Iminota isaga 85 yakurikiyeho,yaranzwe no kwiharira umupira kwa Liverpool yashakaga kwishyura ariko bitunguranye yarangije umupira idateye ishoti rigana mu izamu na rimwe.

Atletico Madrid isanzwe izwiho kugarira cyane,yazibiye Salah na Mane Babura icyo bakora ndetse baza gusimburwa mu gice cya kabiri cy’umukino.

Ku rundi ruhande rutahizamu Morata yakagombye kuba yatsindiye Atletico Madrid ikindi gitego ariko ntiyakoresheje neza amahirwe yabonye.Atletico yateye mu izamu rya Liverpool inshuro 2.Umukino wo kwishyura ni mu byumweru 2 biri imbere ku kibuga Anfield.

Ku rundi ruhande,Borussia Dortmund yari yakiriye ku kibuga cyayo Signal Iduna Park ikipe ya PSG birangira iyitsinze ibitego 2-1 byose byatsinzwe n’umunya Norway, Erling Braut Haaland.

PSG yari yamanukanye ibihangange byayo mu Budage,yahuye n’urubyiruko rwa BVB rufite ubuhanga mu guconga ruhago bituma irangiza igice cya mbere idateye mu izamu na rimwe.

Mu gice cya kabiri ibintu byahinduye isura ubwo ku munota wa 69, Erling Braut Haaland yafunguraga amazamu ku ruhande rwa BVB.

Ntibyatinze PSG irakanguka maze ku munota wa 75,Neymar Jr ayishyurira igitego ku mupira mwiza yahawe na Mbappe.

Ibyishimo bya PSG ntibyatinze kuko ku munota wa 77,nanone Erling Braut Haaland yatsindiye BVB igitego cya kabiri cyatanze intsinzi kuri iyi kipe yo mu Budage.Uyu munya Norway amaze gutsinda ibitego 10 muri Champions League uyu mwaka.

Imikino yo kwishyura izaba ikomeye kuri aya makipe yose kuko nta yashimangiye gukomeza mu cyiciro gikurikiraho gusa abakunzi ba ruhago benshi bavuga ko amakipe azakira afite amahirwe menshi.






Comments

Umutwe 19 February 2020

Round of 16( Mu cyongereza) ni 1/8 ( mu Kinyarwanda) si 1/16 Nkuko mwabyanditse, Mukosore umutwe w’iyi nkuru