Print

Impamvu yatumye Perezida Kagame yubaka Kigali Arena yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 6918

Masai yavuze ko yatumiye Perezida Kagame mu mukino wa NBA All Stars wabereye muri Canada,hamwe n’irushanwa rya slum dunk yari yicaye muri stade, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.

Perezida Kagame yongeye kubika umutwe ngo aramubaza ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda? None ubu murebe aho twicaye!.”

Yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu cyagaragaje ugutsinda kuri uyu mugabane, ngo biri mu mpamvu zatumye rutoranyirizwa kwakira iri serukiramuco rya Giants of Africa.

Yakomeje ati “Kuva muri ibyo bihugu byose tukarizana hano, ku bwanjye ni ugutsinda. Iyo dutsinze muri siporo, dutsinda ku kibuga tukanatsinda hanze yacyo. Iyo utsinze hanze y’ikibuga uhuriza abantu hamwe, urubyiruko, abagore, wongerera abantu ubushobozi, ukongerera abagore ubushobozi, ugatera imbere.”

Perezida Kagame yashimiye Giants of Africa ihesha ishema uyu mugabane, byaba mu mikino, umuco n’imyidagaduro, bigashyira urubyiruko mu mwanya wo kugera ku rwego rukomeye.

Yavuze ko abasura u Rwanda bahageze ku nshuro ya mbere bazabona ko rufite abantu bagira urugwiro, kandi buri wese azabyibonera, ndetse ko iri serukiramuco rizagenda neza buri wese abigizemo uruhare.

Yakomeje ati “Abaturage b’iki gihugu, ibyahise tubisiga inyuma tukareba imbere ahubwo tukabivanamo amasomo, ariko abaturage bacu ni abantu bafite intego zikomeye, bakora cyane kandi dukeneye kwishima. No mu bibazo byose baciyemo bagombaga guhangana nabyo n’ubu bagifite, nabwira buri wese ko bisanga kandi bazabibona.”

Iri serukiramuco rizabera mu Rwanda rizahuriza hamwe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 200, bazaturuka mu bihugu 11.

Amafoto: IGIHE


Comments

21 February 2020

Nibyo rwose Arena yari ikenewe kd yatangiye gutanga umusaruro ugaragara


21 February 2020

Nibyo rwose Arena yari ikenewe kd yatangiye gutanga umusaruro ugaragara