Print

Uganda yahagaritse Pasiporo ya Mukankusi uri mu buyobozi bwa RNC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 3865

Kuri uyu wa Kane, habura umunsi umwe ngo Perezida Kagame na Museveni bahurire i Gatuna, mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi,Uganda yatangaje ko yahagarite pasiporo ya Mukankusi nkuko iheruka kubisabwa mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda mu cyumweru cyashize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, nawe yahamije ikurwaho ry’iyi pasiporo ya Mukankusi.

Ati “Ejo hashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda, yemera ko Charlotte Mukankusi, Komiseri wa RNC ushinzwe dipolomasi, yahawe pasiporo ya Uganda, yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba. Iyo pasiporo yahagaritswe”.

U Rwanda rwari rwasabye Uganda ‘gukurikirana ingendo zikorwa na Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe na Guverinoma ya Uganda.

Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Src: IGIHE


Comments

rukebesha 21 February 2020

Aho gukoresha ubuzima bwe muli politike,narekeraho kubera ko kenshi politike iteza ibibazo.Ndetse benshi irabahitana.Urugero ni Kizito Mihigo wiyahuye.Nk’abakristu,Yesu yadusabye gukoresha ubuzima bwacu dushaka Imana dushyizeho umwete.Tukirinda gukora ibintu byose imana itubuza,ahubwo tugakundana.Politike ijyana mu nzangano,intambara,amatiku,guhangana,kwikubira,gutonesha,etc...,nyamara Imana ibitubuza.Abumvira ibyo Imana idusaba,bakirinda gukora ibyo itubuza,nibo bonyine bazaba muli paradizo.