Print

Lionel Messi yatangaje amakipe amuteye ubwoba cyane muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 6334

Uyu mukinnyi wa mbere ku isi yabwiye abanyamakuru ko muri iri ruhanwa rigeze muri 1/8 harimo amakipe menshi akomeye ariko aya 4 yavuze ariyo ashobora kuzabangamira FC Barcelona akinira.

Yagize ati “Amakipe yose aragoye gukina nayo. Paris SG yagiye kwa Dortmund iratsindwa, Liverpool nayo itsindwa na Atletico.Ntekereza ko Liverpool, Juventus, Paris saint Germain na Real Madrid ariyo akomeye cyane uyu munsi.”

Mu kiganiro yahaye Mundo Deportivo,Messi yongeye gushimangira ko Real Madrid ifite abakinnyi bakomeye ariko yasubiye inyuma kubera kubura Cristiano Ronaldo buri mwaka wayitsindiraga ibitego 50.