Print

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza agenga kwimura no gusibiza abanyeshuri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2020 Yasuwe: 4484

Umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 17 uheruka wafashe imyanzuro 16 irimo uwa 10 wahagaritse umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Minisiteri yahaye ibigo by’amashuri amabwiriza atandukanye:

Minisiteri y’Uburezi yemeje ko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza, umwana wese wakurikiranwe neza yimurirwa mu mwaka ukurikira ariko ko “nta munyeshuri ugomba kwimukira mu mwaka ukurikiyeho atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bizajya bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo cyemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Muri icyo cyiciro, umwana yirukanwa ari uko afite imyitwatire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi muri icyo kigo cy’ishuri.

Naho mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, mu gihe umunyeshuri arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntashobore gutsinda ikizamini cya leta, ahabwa amahirwe yo gusibira kugira ngo azashobore gukora neza mu mwaka ukurikira.

Muri icyo cyiciro, nabwo umunyeshuri yirukanwa gusa iyo afite imyitwarire ibangamiye abandi, itatuma akomeza kwiga ku kigo yigagaho.

Aya mabwiriza avuga ko mu mashuri yisumbuye naho umunyeshuri atagomba kwimukira mu mwaka ukurikiraho mu gihe “atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Naho umunyeshuri urangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yimurirwa mu mwaka ukurikiraho (uwa kane) iyo yatsinze ikizamini cya leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Iyo atatsinze ikizamini cya leta, ahabwa amahirwe yo gusibira, ndetse yaba afite imyitwarire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi muri iryo shuri, akanama gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana, kagafata umwanzuro wo kumwirukana.

Kimwe n’ibindi byiciro by’amashuri yaba ay’imyuga n’amashuri makuru, nta na hamwe aya mabwiriza avuga impamvu yatuma umunyeshuri yimurwa bidashingiye ku buryo yatsinze amasomo.

Hari hashize imyaka isaga 15, abarimu bimura abanyeshuri bose, uwatsinze n’uwatsinzwe bakajyana mu wundi mwaka nta gusibira kubayeho. Iyo uganiriye n’abarimu, bakubwiraga ko ari amabwiriza bahawe.

source:IGIHE


Comments

Alias 23 February 2020

Ariko ni ukureba cyane. Abangiritse muri promotion automatique ni benshi. Bateganyirizwa iki? Nageze aho nibaza niba umuhanga Wavumbuye ibyiciro by’ubwenge yarabeshye:surdoue,doue,moyen,imbecile, idio. Na education pour tous ntinabaho ushingiye ku byiciro. Uzi kujya gushaka umwana utarize ngo najye gukora examen isoza p6 ngo ushaka ubwitabire?! Cyakora mwitege drop out nuko tuzahangana nayo kuko hagiye gutaha benshi.