Print

Frank Lampard yakoreye amateka kuri Jose Mourinho bituma amukorera igikorwa kigayitse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2020 Yasuwe: 5975

Iki gikorwa k’indashyikirwa cya Frank Lampard cyatumye we n’ikipe ye baba aba mbere batsinze ikipe Mourinho atoza mu mukino ubanza n’uwo kwishyura wa shampiyona.

Frank Lampard wa Chelsea yatsinze Tottenham ibitego 2-1 abifashijwemo na rutahizamu Olivier Giroud na myugariro Marcus Alonso mu gihe icya Tottenham cyitsinzwe na Antonio Rudiger nyuma yo kuyobya umupira wari utewe na Erik Lamela ukagana mu izamu.

Mourinho wari waje muri uyu mukino ashaka kugarira cyane ko yari yakinishije ba myugariro 5,yahuye n’uruva gusenya iyi Chelsea iza nayo yariye karungu imurusha umupira karahava kugeza ubwo yinjizwaga igitego ku munota wa 15 w’umukino cyatumye ibintu bizamba kuko yacungiraga kuri Counter attack.

Frank Lampard yishimiye ibitego mu buryo budasanzwe birakaza cyane umutoza Mourinho ariyo mpamvu yanze kumusuhuza nyuma y’umukino.

Kuva Frank Lampard yatangira ubutoza ntabwo aratsindwa na rimwe na Mourinho ahubwo ikiri amambu uyu munyeshuri amaze gutsinda mwarimu we inshuro 3 zose.