Print

Perezida Museveni yatangaje Abanyarwanda atazigera arekura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2020 Yasuwe: 28318

Nyuma y’inama ya Kane yamuhuje na bagenzi be barimo perezida Kagame,Tshisekedi na Laurenco yabereye ku mupaka wa Gatuna, Museveni yabwiye imbaga y’abaturage bo mu Mujyi wa Kabale ko abanyarwanda bakoze ibyaha bikomeye muri Uganda batazarekura.

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko Perezida Museveni yavuze ko bamwe mu Banyarwanda bahafungiye, by’umwihariko abaregwa ibyaha bikomeye bazagezwa imbere y’ubutabera nkuko amategeko abiteganya.

Yagize ati: “Abatawe muri yombi kubera ibyaha nk’ubwicanyi no gufata ku ngufu bazaburanishwa nk’uko biteganywa n’amategeko ya Uganda.”

U Rwanda rushinja Uganda gufunga mu buryo butemewe n’amategeko no guhohotera abanyarwanda bageze ku butaka bwayo ndetse n’icyaha cyo gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu nama ya kane yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi,Uganda yasabwe kuba yarangije guhagarika burundu gukorana n’iyi mitwe mu kwezi kuri imbere hanyuma Komisiyo zashyizweho zikazasuzuma niba yarabikoze zigaha raporo abakuru b’ibihugu hanyuma nyuma y’iminsi 15 abanyarwanda bakemererwa gusubira Uganda.