Print

Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye na TVET arasohoka uyu munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2020 Yasuwe: 2516

Mu butumwa cyanyujije kuri Twitter,iki kigo cyemeje ko aya manota arashyirwa hanze na MINEDUC kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Gashyantare 2020.

Umuhango wo gutangaza ku mugaragaro amanota y’abarangije amasomo mu mashuri yisumbuye uteganyijwe uyu munsi nyuma y’igihe benshi mu bakoze ibizamini bayategereje.

Mu mwaka w’amashuri wa 2019, Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (S6) bose hamwe bari 46,861 harimo abakobwa 22,803 ku kigero cya 54.10% n’abahungu 19,342 bari ku kigero cya 44.90%.

Ibizamini by’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ku banyeshuri barangiza L5,mu gihugu hose abanyeshuri bakoze ibizamini by’imyuga n’ubumenyingiro ni 1,032 mu mashami agera kuri 34.

Ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (S6) byatangiye kuwa 12 Ugushyingo birangira kuwa 22 Ugushyingo 2019.


Comments

munyereke amanota yanjye ndabyifuza 29 February 2020

Tumwesige jonas Gatsibo district muhura sector G.s Muhura taba.