Print

Kenya:Abaganga bahunze ibitaro kubera abashinwa bari baje gusuzumwa icyorezo cya Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 24 February 2020 Yasuwe: 3126

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2020, aho aba baganga barimo bavura abandi barwayi, ariko bakimenya ko polisi ibazaniye abo Bashinwa, bahise bazimira bamara amasaha ntawe ubaca iryera, nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje.

Umuganga umwe wahunze yabwiye iki kinyamakuru ati:"Ubwoba bwadutashye ubwo twabonaga abaherekeje aba Bashinwa bambaye udukoresho dupfuka amazuru n’umunwa".

Nyuma y’ubwoba bw’abaganga, ubuyobozi bw’ibitaro ndetse n’ubw’agace ka Makueni bwemeje ko nta Coronavirus basanganwe, gusa andi makuru avuga ko ibizamini bafashwe byajyanwe mu ipimiro (Laboratory) riri i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.


Comments

sezikeye 24 February 2020

Birababaje cyane.Tekereza guhungwa n’umuntu wari utezeho amakiriro!!! Byerekana intege nke za kimuntu.Byerekana ko dukeneye kuyoborwa n’Imana.Twibuke ukuntu Yesu yakiraga abarwayi bose kandi bose akabakiza.Ndetse n’ababaga barwaye ibibembe (leprosy),ntabwo yatinyaga kubegera ngo batamwanduza.Nyamara byari bibujijwe yuko Umubembe yegera abantu.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose.Azabanza akuremo abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hanyuma akureho ibibazo byose isi ifite,ayihindure paradizo.