Print

Umugore wa Kobe Bryant yareze kompanyi y’indege yahitanye abarimo umugabo we n’umukobwa we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2020 Yasuwe: 1430

Mu kwezi gushize nibwo indege ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna w’imyaka 13 n’abandi bantu 7 yakoze impanuka bose bahasiga ubuzima.

Vanessa Bryant yavuze ko umugabo we n’aba bagenzi be bari kumwe bapfuye kubera uburangare bw’umupilote w’iyi kajugujugu witwa Ara Zobayan wafashe umwanzuro wo gutwara iyi ndege kandi ikirere ari kibi cyane.

Uyu mugore yavuze ko uyu mupilote yakagombye kuba yarasubitse uru rugendo kuko ikirere cyari kibi ndetse yemeza ko kudasuzuma ikirere aribyo byatumye ananirwa kuyobora iyi ndege bikarangira ihitanye abantu.

Vanessa Bryant yatanze iki kirego arega kompanyi ya Island Express Helicopters Inc ariko by’umwihariko agaruka kuri uyu mupilote witwa Ara Zobayan nawe wahitanywe n’iyi mpanuka.

Ikigo gishinzwe iby’indege nacyo cyavuze ko Ara Zobayan yishe itegeko rigenga abapilote ba kajugujugu ryo gutwara indege atareba neza inzira kubera ikirere kibi.