Uyu mukobwa wagize amanota 13 mu bizamini bya Leta ndetse ntagire isomo na rimwe atsinda mu ishami rya MEG yize,yabwiye Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka gusa avuga ko umwaka ushize yagize ikibazo cy’uburwayi butamworoheye.
Yagize ati “Ntiwabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.Niyo wakora neza gute ntiwabura abaguca intege.Uyu munsi ugomba kuguma mu mwanya wawe ukavuga uti “Ibi ndabikoze kuko ushobora gukora ikintu cyiza umuntu akabona ko ari kibi.
Amanota yanjye ntabwo nayakiriye neza.Uko mwayabonye niko nanjye nayabonye kandi ntacyo nahinduraho.Ibyo nakora n’ibikorwa byanjye.
Abajijwe icyatumye agira uriya musaruro mubi yagize ati “Ntabwo navuga ko ngiye gutanga impamvu z’urwitwazo nyinshi ariko mu mwaka wanjye,ubuyobozi bw’ikigo burabizi, nagize ikibazo cyo kurwara gusa s’urwitwazo ntanga nk’impamvu yatuma ngira ariya manota.Ubu ndashima Imana ko nkiri muzima.
Uyu mukobwa yatangaje ko adateze kuzasubira mu mashuri yisumbuye ngo abone amanota amwemerera kwiga muri kaminuza ahubwo ngo ari kwitegura gushaka kaminuza yerekezamo.
Ubusanzwe utegeko riteganya ko umunyeshuri wemerewe kwiga kaminuza ari uwatsinze amasomo 2 muri 3 agize combinations gusa uyu mukobwa nta na rimwe yatsinze.
Miss Rwanda yavuze ko atitaye ku bakomeje kumwibasira kubera amanota make yagize
Nibyokoko ntabwo yagize amanota meza gusa ntabwo umuntu ahora atsindwa muri byose changes buri munsi rero aba muvuga nibabanze birebe ubwabo kandi batekereze ese Ari nkawe bibayeho bakakuvuga kuriya wabyakira ute kandi uge utekereza ko uyu munsi niwoe ejo niwowe nabyo uge ubyibuka .Abo bagufasha kumuvuga ejo bazaguhindukirira nawe bakuvuge nabyo uge ubitekereza.
Nonese niba itegeko rivugako ugomba kwiga kaminuza ari uwatsinze nibura amasomo 2 muri 3 yibanze agize ibyoyize, Miss Rwanda ubwo iyo akaminuza arikuyishakahe ??
miss
udafitubwengese
nimiss
nyabaki?
Anita arahagije ku muntu insinzi ye yishimiwe na Shaddyboo kuriya. Nta slay warenza ariya rwose!!! Congs miss Rwanda 2020 kuko wagombaga kugira U ukaba wayicitse.
Mbona ntakibazo kinini kirimo mugutsindwa kuko bibaho ushobora kuba uri umuhanga ugatsindwa ntacyidasanzwe cyabaye kuri naomi