Print

Burundi: Evariste Ndayishimiye yabimburiye abandi gutanga ibyangombwa bimwemerera kwiyamamariza kuba perezida [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2020 Yasuwe: 2477

Nyuma yo gutorerwa kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora ya perezida w’u Burundi mu nama y’inteko rusange yabaye kuwa 26 Mutarama uyu mwaka,Gen.Evariste Ndayishimiye yahise yerekeza no ku biro bya CENI atanga impapuro zisabwa kugira ngo yiyamamaze.

Nkuko byagaragajwe mu mafoto yagiye hanze, Gen.Evariste yatanze ibyyangombwa byose bisabwa muri CENI kugira ngo yemererwe kwiyamaza.

Evariste Ndayishimiye yabimburiye abandi bakandida 14 batangaje ko baziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu. Kugeza ubu nta wundi mukandida urabitanga.

Gen.Evariste Ndayishimiye uzahagararira ishyaka riri ku butegetsi muri aya matora,arahabwa amahirwe menshi n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi aho bamwe bavuze ko afite amahirwe yo gutsinda amatora ku kigero cya 54 ku ijana.Uwo bahanganye cyane ni Agathon Rwasa wa CNL.