Print

Umwe mu bakinnyi ba PSG yahishuye uburyo mugenzi we Angel Di Maria yanga Manchester United yahozemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 2015

Di Maria ntiyahiriwe n’ubuzima muri Manchester United yagezemo avuye muri Real Madrid muri 2014 kuri miliyoni 59.7 ariyo mpamvu ngo ayanga cyane.

Ubuzima Di Maria yabayemo mu Bwongereza ngo ntaba ashaka kubwibuka ariyo mpamvu iyo umukino wa Manchester United uje muri TV ari kureba ahita awukuramo agashaka ibindi areba.

Bulka yabwiye urubuga rwaYouTube rwitwa Foot Truck ati “’Di Maria yanga Manchester United.Nta kintu cyiza na kimwe yayibonyemo mu gihe yayimazemo.Iyo kuri TV haje ikintu kivuga kuri United ahita ahindura shene [channel].

Ubwo Di Maria yagaruka ku kibuga Old Trafford mu mukino wa UEFA Champions League muri Gashyantare umwaka ushize,yavugirijwe induru n’abafana ba United ndetse yagaragaye ari kubatuka ibitutsi bikomeye.uwo mukino warangiye PSG itsinze United ibitego 2-0 bya Kimpembe na Mbappe ndetse imipira yavuyemo ibitego ni Di Maria wayitanze.

Uyu mukinnyi w’umuhanga ukina aca ku mpande,yaryohewe n’ubuzima muri PSG ariyo mpamvu aba adakeneye kumenya amakuru ya Manchester United.


Di Maria yanga bikomeye ikipe ya Manchester United yavuyemo nabi