Print

Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 7757

Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko bwakiriye Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo rwabaye kuwa 17 Gashyantare 2020 aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Remera.

Iyo raporo yagaragaje ko uyu muhanzi watabarutse ku myaka 38 yapfuye yiyahuye nkuko byagaragajwe n’isuzuma ry’umurambo ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory ndetse n’ibazwa ry’abantu babajijwe.

Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba yari afungiyemo, bitewe nuko bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’ícyumba yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwe rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

Kuwa 17 Gashyantare 2020 ahagana saa yine z’amanywa, nibwo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo yageneye abanyamakuru ko Kizito Mihigo yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo nyuma y’iminsi mike afashwe ashaka kwambuka umupaka w’u Rwanda yerekeza I Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.

Kizito Mihigo yashyikirijwe ubugenzacyaha ku gicamunsi cyo kuwa Kane taliki ya 13 Gashyantare 2020 ubwo yafatwaga n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera,mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi.

RIB yatangaje ko Kizito akekwaho gushaka kwambuka umupaka w’u Rwanda ngo ajye kwifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda no gushaka gutanga ruswa.

Kuwa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020,nibwo Umuryango,inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana b’umuhanzi Kizito Mihigo babyukiye mu muhango wo kumushyingura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuye mu iperereza byeretswe umuryango w’uyu muhanzi washyinguwe n’abarenga ibihumbi 2000.


Comments

Mazina 4 March 2020

Iryo perereza mujye muryemera mwenyine kuko arimwe mwarikoze twebwe ntabwo turyemera.


mugemangango 26 February 2020

Byakabaye byiza atari RIB ikoze iperereza kubera impamvu zumvikana.RIB n’ubundi yavuze ko KIZITO yiyahuje amashuka.Gusa nge nibaza ibintu nibuze 3: Ese muli Kasho z’u Rwanda habamo ibitanda n’amashuka?Mperuka bitabamo.Ese Kizito yari afunzwe wenyine?Ese bene wabo bahise berekwa umurambo akimara gupfa?Youtubes nyinshi ziravuga ko umurambo wa Kizito wari ufite ibikomere.Ese nibyo cyangwa sibyo??Ibyo aribyo byose KIZITO yababaje isi yose.Gusa nange nemera ko Kizito atagombaga gukoresha ubuzima bwe muli politike.Nubwo ikiza bamwe,ihitana benshi iyo badahunze.Amadini yitwaza bibiliya akanga kujya muli politike n’igisirikare,aba yirinze ibibazo byinshi.