Print

RIB yatangiye iperereza ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abajura babiri bari kuniga umukobwa ucururiza MTN ku muhanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 23842

Nkuko amakuru abitangaza, uyu mugore utanga serivise za
MTN Rwanda wakorewe ubu bugizi bwa nabi yitwa Tuyisenge Jeannette,yahohotewe n’aba bagizi ba nabi mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Aya mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (CCTV Camera) ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, agaragaza abasore babiri bakurikira uyu mugore ucuruza Me2U wambaye umwenda wa sosiyete ya MTN, bamugejeje mu gikari umwe aramuniga undi amwambura amafaranga barangije baramukubita bamusiga ari intere.

RIB yatangaje ko yatangiye gushakisha aba bajura bagaragara muri iyi Video, biba amafaranga uyu mugore bakanasagarira nkuko muvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yahaye Umuseke, yavuze ko amakuru bayamenye ndetse iperereza ryatangiye.

Yagize ati “Ni amahirwe ko ayo mashusho ahari kuko azafasha mu iperereza. Iyo bimenyekanye kare birafasha kuko n’ababigizemo uruhare bahita bafatwa.”

Kiriya cyaha ngo kitwa gukubita no gukomeretsa ariko bikaba byashoboka ko cyahabwa indi nyito bitewe n’uko iperereza rimeze.

Umuhoza avuga ko uriya mugore n’iyo yatanga ikirego cyangwa ntagitange, ngo amategeko ateganya ko Umuganzacyaha yakurikirana ikirego abyibwirije abisabwe n’umuntu cyangwa n’Ubushinjacyaha.


Comments

Ajax 29 February 2020

Njyewe ntababeshye aba bahungu bakubise uwo mukobwa mbafashe cg wakabampa ayo maboko yabo nayakata cg nkayavunagura


27 February 2020

Nibakurikiranwenubuyobozi


Isaac 26 February 2020

Uyu mudamu ndamuzi disi. Yahohotewe bikabije
Imana idufashije aba bagome batabwa muri yombi


Twagirayezu Erneste 26 February 2020

Nukuri rwose nibyizako police yacu ibiri maso
Ibintu nkabiriya ntibikwiye gukorwa numunyarwanda wuyumunsi
Nibabashake babakanire urubakwiye kuko iriya video iteye agahinda pe!


26 February 2020

Yo niranganepe gusa babikuricyirane


Munganyinka Josephine 26 February 2020

Mubyukuri baribamaze gufata amafaranga nonese kumukubita kuriya nokumuheza umwuka murabona ahubwo nokumwica batari kumwica rwose bashakishwe kdi bahanwe byintangarugero nabandi babitekerezaga babihagarike