Print

Reba ibiciro ku muntu ushaka kureba ikipe y’u Rwanda ’AMAVUBI’ icakirana n’iya Congo

Yanditwe na: Martin Munezero 27 February 2020 Yasuwe: 1987

Amavubi avuye muri Cameroon aho yari yagiye gukina umukino wa gicuti warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Kuri ubu Amavubi yaraye ageze mu Rwanda saa yine aho abakinnyi bose uko ari 26 bahise basubira mu mwiherero i Nyamata muri La Parisse Hotel.

Bukuru Christophe w’ikipe y’APR FC n’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu basanze abandi mu m mwiherero ndetse barakomezanya imyitozo.

Amavubi arakina umukino wa kabiri wa gicuti n’ikipe ya Congo Brazzaville uteganyijwe ku wa gatanu saa cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Kwinjira kuri uyu mukino muri VVIP ni 20,000 Frw , VIP ni 10, 000 Frw, ahatwikiriye ni 3,000 Frw ahandi hose hadatwikiriye n’amafaranga 1,000

Mu mikino ya CHAN, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe n’ibindi bihugu birimo Marocco, Uganda na Togo.


Comments

John Kigaju 27 February 2020

Amafaranga 3000 ni menshi ahatwkiriye , biratuma abafana baba bacye