Print

Umusore yabengewe n’umukobwa mu ruhame nawe ahita amwihimuraho

Yanditwe na: Martin Munezero 27 February 2020 Yasuwe: 12938

Ubwo uyu mukobwa n’umusore batatangajwe amazina barimo basangira, abantu babonye umusore atangiye gufungura imishumi y’inkweto z’umukobwa maze azimukuramo arazitwara kuko umukobwa yari amaze ku mubwira ko batakiri kumwe mu rukundo.

Abari aho muri restora bakimara kubona ibibaye, bamwe bahise bafata amafoto batangajwe nibyo bari kubona, nyuma nibwo baje kubwirwa ko umusore y’isubije impano y’inkweto yahaye uwo mukobwa abitewe nuko umukobwa yari amaze kumukatira.

Uyu musore agikatirwa ntiyazuyaje kuko yabikoze yihuse ku buryo yanduruye n’ibyo baryaga maze arigendera umukobwa asigara amanjiriwe.


Comments

27 February 2020

Nicyo cyamushobora