Print

John w’imyaka 23 bamukatiye azira kwimya inka

Yanditwe na: Martin Munezero 27 February 2020 Yasuwe: 4239

Amakuru avuga ko John Pkemei yakoreye kiriya cyaha ahitwa Kaibos, ku wa 19 Ukwakira umwaka wa 2019, ubwo muri ako gace hari habaye irushanwa ry’umupira w’amaguru. Ubwo abandi bari bahugiye mu mupira, we yaciyeho arinyabya nuko aza guhura n’ishyo ry’inka birangira yuriye imwe muri zo arayimya.

Umwe mu batanze ubuhamya mu rukiko wabonye Pkemei akora ariya mahano, yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye yimya iriya nka, niko guhamagara abandi bantu kugira ngo na bo baze kwihera ijisho.

Ngo abo yahamagaye ni abarebaga umupira baje bagasanga inka ayigeze kure ayimya, mbere yo kumuta muri yombi bakanamuhondagura nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya babitangaje.

Byabaye ngombwa ko Polisi ihagoboka itabara uwakubitwaga, gusa imutwara mu buroko mu gihe hari hagitegerejwe raporo ya veterineri igaragaza niba koko iriya nka yari yimijwe n’uriya musore.

Godfrey Okwengu, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kapenguria, yemeje ko iperereza ryagaragaje ko uriya musore yimije iriya nka ndetse akaba yarabikoze yabigambiriye, bityo igihano yahawe akaba yari agikwiye.