Print

Grace yavuze uburyo umugabo umesa ikariso y’umugore ari ikivume

Yanditwe na: Martin Munezero 27 February 2020 Yasuwe: 5546

Grace Omaboe wamenyekanye cyane nka Maame Dokono ari mu bavuga rikijyana muri Ghana kuko uretse kuba yarahoze ari umukinnyi wa filime, ubu ari umuririmbyi, akora kuri televiziyo ndetse yigeze no kuba umunyapolitiki.

Omaboe w’imyaka 73 yabitangarije Televiziyo yo muri Ghana yitwa Vibes in 5, .avuga ko abonye umuhungu we amesa ikariso y’umugore we yamukubita mu maso.

Ati "Oya oya byaba ari ishyano ku mugabo kumesa imyenda y’imbere y’umugore we. Byamugiraho ingaruka mu by’imyemerere, ibyo yakora byose mu buzima bwe ntabwo byagenda neza. Umuhungu wanjye Kabena mubonye amesa ikarizo y’umugore we namukubita urushyi, nkamubaza niba ari umusazi".

Grace Omaboe avuga ko ibyo avuga bihuye n’ukuri ko muri bibiliya kuko bibiliya ivuga ko umugabo ari umutware w’umuryango.


Comments

fisi 27 February 2020

Erega ibyo avuga nukuri Umugabo numutware wurugo usibye hano mu Rwanda mwabikabirije mukabeshya abagore ko arabagaciro none ingo zikaba zirimo zisenyuka ugirango ahandi Niko bimeza.