Print

#TdRwanda: Restrepo yongeye gutwara agace mu irushanwa ry’uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2020 Yasuwe: 2139

Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 kavaga Musanze kerekeza I Rubavu katangiye ku i Saa tanu zuzuye, abasiganwa bahaguruka mu karere ka Rubavu berekeza mu mujyi wa Musanze aho bakoze Kilometero 84.7.

Abakinnyi babanje kuzenguruka Umujyi wa Rubavu mbere yo gufata inzira igana yerekeza I Musanze aho basoreje Jhonatan Restrepo wa Androni Giocattoli atwaye agace ka kabiri muri iri rushanwa.

Bagihaguruka abakinnyi benshi biganjemo abanyarwanda bahise bagerageza gutoroka ngo bayobore isiganwa barimo Uwizeye Jean Claude (Rwanda),Kangangi Suleiman(Bike Aid), Uhiriwe Byiza Renus (Benediction),Nzafashwanayo (Benediction), Araujo (BAI), Cardis n’abandi.

Nyuma ya Kilometero 25 bageze ku Nyundo, Munyaneza Didier wa ni we wari imbere, yasize abandi amasegonda 10.

Umunyarwanda Patrick Byukusenge yaje gucika igikundi agenda wenyine agenda yongera ikinyuranyo, agera ku minota irenga 2. Areruya Joseph yaje kumukurikira ngo bafatanye ariko igikundi kiramugarura.

Nyuma y’igihe kinini ayoboye isiganwa,Byukusenge yaje kunanirwa hanyuma igikundi kimufata hasigaye ibirometero 4 ngo irushanwa risozwe.

Uyu munya Colombia witwa Restrepo Jhonatan ukinira ikipe ya Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani yaheruka kwegukana agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020 kavaga Huye kerekeza I Rusizi ku ntera y’ibirometero 142.

Restrepo wegukanye aka gace Rubavu-Musanze yavutse ku wa 28 Ugushyingo 1994. Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye Pácora muri Colombia, apima ibiro 73, akaba areshya na metero 1.78.





Urutonde rusange nyuma y’uduce 5.Hasigaye 3